Imyitwrire nyuma yo guhabwa impyiko :

Nyuma yo gutanga no guhabwa impyiko, abahanga bavuga ko hashobora kubaho ibibazo kimwe n'ukundi kubagwa kose ngo ariko si kenshi bibaho.

Ngo icy'ingenzi ni uko yaba uwayitanze n'uwayihawe baba bagomba gukurikiranwa ako kanya nyuma yo kubagwa.

Ngo haba hagomba gutangwa imiti mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwakuririraho, ndetse no kugabanya uburibwe ku watanze impyiko.

Iyo bimaze kugaragara ko bameze neza, bongera kubaho ubuzima busanzwe.

Uwahawe impyiko na we aba agomba guhabwa imiti ifasha umubiri kuyakira, akirinda imico imwe n'imwe nko kunywa itabi no kunywa inzoga.

Ngo iyi mico yongera ibyago by'uko umubiri w'umuntu wakiriye impyiko ushobora kuyanga. Ngo aba anagomba gufata imiti nk'uko yayandikiwe na muganga.

Ubusanzwe, ngo iyo umuntu yahawe indi mpyiko ikora neza hagati y'imyaka 10 na 15, nyuma yaho igatangira gukora nabi.

Imico yo kwirinda mu gufata neza impyiko

Nk'uko abahanga bakomeza babitangaza, mbere y'uko impyiko igera ku rwego rwo kunanirwa gukora burundu hari imico imwe n'imwe umuntu aba agomba kuba yaririnze.

Nk'urugero, kuzura kw'uruhago rw'inkari bishobora gutuma rwangirika kuko inkari ziba zirurimo zituma udukoko two mu bwoko bwa bacteria twiyongera cyane, tukaba twanagera mu mpyiko zikandura.

Iyo impyiko zanduye, hari izindi ndwara zishobora kuririraho nk'iyitwa nephritis cyangwa se uremia, bishobora gutuma impyiko zinanirwa gukora. Ni ngombwa kujya kunyara igihe cyose ubishakiye, ntiwifate igihe kinini.

Iraguha we avuga ko kugabanya umunyu ari ingenzi, kuko uko ubaye mwinshi, ni ko wangiriza impyiko. Ngo ubundi umuntu ntiyakagombye kurenza amagarama 5,8 y'umunyu ku munsi.

Banavuga ko kugabanya indyo irimo intungamubiri zo mu bwoko bwa protein bigabanya ibibazo by'impyiko. Ngo impamvu ni uko iyo umubiri uri kugogora ibiryo birimo izi ntungamubiri harekurwa icyitwa ammonia, cyangiriza impyiko.

Ibiribwa n'ibinyobwa birimo caffeine na byo ngo bigomba kwirindwa kuko bizamura umuvuduko w'amaraso, ushobora gutera ibibazo by'impyiko.

Iraguha asoza avuga ko impyiko ziba zigomba kubona amazi ahagije kugira ngo zibashe gukora akazi kazo neza, akaba ari yo mpamvu umuntu aba agomba kunywa amazi menshi.

Ngo iyo umuntu anyweye amazi adahagije imyanda isa n'uburozi itangira kugwira mu maraso, impyiko ntizibashe kuyayungurura neza.

Kwivuza indwara zose umuntu akagira ubuzima bwiza, bituma impyiko zikomeza kumera neza.